Print

Umupadiri ufite ubumuga budasanzwe yatunguye benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2018 Yasuwe: 2939

Uyu mupadiri utarahise yitabwaho nyuma yo kugira ubu burwayi,yatangaje ko yagize ubu bumuga akiri muto ubwo yagwirwaga n’urukuta bituma amagufwa ye yigonda ku buryo budasanzwe ndetse ntiyakura akomeza kuba magufi.

Yagize ati “Natangiye kuba gutya nkiri umwana gusasinzi neza impamvu yabiteye gusa mfite imyaka 5 y’amavuko nagwiriwe n’igikuta cy’inzu.”

Uyu mupadiri yabwiye abanyamakuru ko uko ameze abyishimira cyane ko nta kiba ku muntu Imana itacyemeye aho yavuze ko kuva akiri muto ababyeyi be bagerageje kumuvuza uko bashoboye ariko biranga biba iby’ubusa.

Bharat yemeza ko ibyamaubayeho ari impano y’Imana ndetse ko nta pfunwe aterwa n’ubu bumuga yagize kuko Imana ikomeza kumuha imbaraga zo kwihangana.

Abantu bamwe baturanye na Bharat bavuga ko uyu mugabo ari imana ndetse bakunze kuza kumusaba imigisha no kumwiyambaza iyo ibibazo byababanye urusobe.

Bharat yavuze ko ntacyo ikiremwamuntu gikora atabasha kwikorera kuko nubwo atashobora kugenda ariko azi guhaha,gukora icyayi no gufura imyenda ye.

Bharaat yavuze ko yishimira ubumuga bwe kuko abantu benshi baramwubaha ndetse inshuro nyinshi baturuka hirya no hino baje kumureba no kumusaba ko yabasengera abasabira umugisha.