Print

Mukerarugendo yafashwe amashusho ari gusambanyiriza umukobwa muri pisine ya hoteli [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2018 Yasuwe: 7660

Uyu mukerarugendo wataye umuco yafashwe amashusho ari gusambanyiriza umukobwa ukomoka muri Thailand mu mazi asakazwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,none yatangiye guhigwa na polisi yo muri iki gihugu.

Uyu mukerarugendo w’imyaka 33 yashyiriweho urwandiko rumuta muri yombi nyuma yo kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ari gusambanyiriza uyu mukobwa muri pisine ya hoteli iherereye mu gace kitwa Pattaya ko muri Thailand,mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Uretse uyu mwongeereza wamaze kumenyekana,hari mugenzi we wundi nawe wafashwe amashusho ari gukorakora umukobwa mu mazi gusa we ntiyamenyekanye kuko yari yambaye ingofero yari itwikiriye mu maso he.

Polisi yo muri Thailand yatangaje ko ibabajwe n’ibi bikorwa by’urukozasoni byakozwe n’uyu mukerarugendo ndetse itangaza ko we n’uyu mukobwa bagomba gutabwa muri yombi.

Umuyobozi wa hoteli uyu mukerarugendo yarimo yahaswe ibibazo ndetse yemerera polisi ya Pattaya kubaha izina ry’uyu mukerarugendo aho iyi polisi yahise ifunga umusore wafashe aya mashusho akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.





Comments

Luisa 8 April 2019

Nonec niba muba mwiyemeje kwandika inkuru nkiyi amafotoye muba muhisha ayiki ubwoc twabwirwa niki kwaribyo koko ?


Mazina 23 August 2018

Ubusambanyi niyo Business ya mbere ku isi.Nicyo cyaha gikorwa n’abantu benshi kurusha ibindi.Nubwo bikorwa na Millions and Millions z’abantu,kizatuma babura "ubuzima bw’iteka muli paradizo" (1 Abakorinto 6:9,10).Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,ni ukugira ubwenge buke.Ni ukutemera ibyo imana yaturemye itubwira binyuze muli Bible.Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu byose,isi ikaba paradizo,ituwe n’abantu bayumvira gusa.Byisomere muli Ibyakozwe 17:31;Zaburi 29:37 na 2 Petero 3:13.