Print

Abafana ba Manchester United barahiriye gukora imyigaragambyo ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2018 Yasuwe: 2021

Nyuma yo gutsindwa na Brighton &Hove Albion ibitego 3-2 mu cyumweru gishize,abafana ba Manchester United batangiye guteranya amafaranga yo gukodesha indege yo kuzazenguruka ikibuga cya Old Trafford batanga ubutumwa bugira buti “ ’Ed Out – LUHG’ (Love United, Hate Glazers)”.

Abafana ba Manchester United barifuza ko umuyobozi w’ikipe Ed Woodward yakwegura

Aba bafana bariye karungu,barifuza ko mu ikipe yabo haba impinduka ndetse Ed Woodward yakwirukanwa kubera ko yanze gutanga amafaranga yo kugura abakinnyi bashya mu bwugarizi.

Abafana ba Manchester United barashaka ko iyi ndege yazanyura hejuru yikibuga cya Turf Moor cya Burnley mbere y’uko iyi kipe icakirana na Manchester United ku wa 02 Nzeri 2018.

Ni ubwa mbere abafana ba Manchester United bagaragaje ko bafitiye ubuyobozi bwabo uburakari kuko baherukaga gukodesha indege mu mwaka wa 2014 ubwo bashaka ko David Moyes yirukanwa.

Mourinho yavuze ko Ed yamutengushye

Ed Woodward yitwaye nabi ku isoko ryo kugura abakinnyi kuko yimye Jose Mourinho amafaranga nyuma yo gusuzuma agasanga miliyoni 400 Manchester United imaze gutanga ku bakinnyi kuva uyu munya Portugal ayigezemo zarabaye imfabusa.