Print

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu gikomeye yafashijwe na Ferguson

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2018 Yasuwe: 3956

Ronaldo yabwiye abanyamakuru ko ubwo yageraga muri Manchester United mu mwaka wa 2003 avuye muri Sporting CP,Ferguson yakomeje kuzamura urwego rwe rw’imikinire cyane ko we yaje ari ku rwego rwo hasi.

Ronaldo yavuze ko Ferguson yazamuye urwego rwe rw’imikinire

Yagize ati “Nkigitangira gukina ruhago yaramfashije cyane kuko nyuma yo kuva muri Sporting nza muri Manchester United nari mfite imitekerereze y’abakinnyi bo muri Portugal yo gucenga cyane ariko ntazi guhita mfata umwanzuro.

Ferguson yanyigishije gufata icyemezo mfite umupira aho yambwiye ko muri Premier League umukinnyi atagwa byoroshye ahubwo umukinnyi aba akomeye.Nkuko nabivuze kuva kera, yanyigishije buri kimwe ni nka papa kuri njye.Yaramfashije cyane muri Manchester United.

Ronaldo yamaze imyaka igera kuri 6 akinira Manchester United aho yayifashije gutwara Premier League 3,FA Cup imwe na UEFA Champions League imwe ya 2007-2008.