Print

Amagambo ya Wema Sepetu yatangaje yatumye Zari na Mobetto bibasirwa bikomeye

Yanditwe na: Muhire Jason 23 August 2018 Yasuwe: 2755

Umukinnyi wa Filime ukomrye muri Tanzinia Wema Sepetu bitewe n’amagambo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga yatumye bamwe mubakurikira kuri izo mbuga bibasira bikomeye Zari na Hamisa Mobeto babasaba guceceka bakareka uno mukobwa wigeze no kuba Miss Tanzania 2006.

Uyu mukobwa wigeze gukundana na Diamond Platnumz , yifashije ifoto y’indabo maze yandika kuri Instagram asaba abantu atigeze atangaza kumureka bakamuha amahoro. Yanditse agira

Ati" “Mubona ntuje gato mukanshokoza eeehh ….. muzabona wallah, Mundeke basi.”

Abakunzi n’abakurikira uyu mukobwa kuri Instagram bahise bafata aya magambo nk’aho yabwiraga Hamisa Mobeto na Zari bose babyaranye na Diamond bahoze bakundana kera, aba bafana babihuje n’amakuru aherutse gusakara avuga ko Wema Sepetu yabonye umukunzi mushya bahitamo kubwira Zari na Mobeto guceceka bakareka uyu mukobwa.

Wema Sepetu yari amaze iminsi acecetse cyane ahanini biturutse ku kuba mu minsi yashize byaravugwaga ko yagiye kwivuza mu bundi nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko uyu mugore atajya abyara.