Print

Umusore yakubitiwe ku karubanda azira ko yavukanye igitsina cy’abakobwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 23 August 2018 Yasuwe: 2044

Mu gitondo cyo kuri uyu wa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho agaragaza umusore wakorewe ibyamfurambi nyuma yuko yambuwe imyenda na bagenzi be mu gihe bamenyaga ko uyu musore adafite igitsina nk’icyabo [Igitsina gabo].

Mu mashusho yashyizwe hanze uyu musore bamwambuye umusa bamubwira ko yapfukama batangira kwitegereza neza imyanya y y’ibanga ndetse bakamusaba ko yabereka neza bakirebera agashya batigeze babona kuva bavuka.

Bamwe mu babonye iyi Video batunguwe cyane mu gihe abandi bavuze ko uyu musore ashobora kuba yararozwe kubw’impamvu zitazwi gusa bakomeza bavuga ko byanashoboka ko umuntu avukabna igistina kitari icye kuko harigihe byajyaga bivugwa ko hari abantu bagira ibitsina bibiri gusa kimwe muribyo akaba aricyo gikora neza kurusha ikindi.