Paul Kagame washakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we bakunze kwidagadura ndetse bakagaragara kenshi bacinya akadiho mu ruhame bitandukanye kure n’abandi bakuru b’ibihugu.
Jeannette Kagame ndetse n’umukobwa we, Ange Kagame bakunze kugaragara kenshi bitabiriye ibitaramo bitandukanye birimo ibyo kumurika imideli cyangwa se ibyo abasizi n’abageni bahuriza hamwe bakamurika ibihangano by’abo banditse cyangwa se imivugo.
Muri Kanama 2017 , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aherekejwe n’abana be ,Ivan Kagame na Ange Kagame yatashye ku mugaragaro mugaragaro ikibuga cya Basketball cyatunganyijwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’Abanyafurika bakinnye Shampiona ya Basketball muri Amerika (NBA) rizwi ku izina rya Giants of Africa.
Ku ruhande rwa Ivan Kagame ,yiyeguriye umukino wa Basket Ball.Yakunze kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umubyeyi we mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.
Kuri ubu hari amwe mu mafoto ya Ivan Kagame arikumwe n’ibyamamare mu muziki wa Amerika nka Dj Khaled , Fat Joe , 2chainz n’abandi akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
REBA HASI AMAFOTO MENSHI:
Yvan ari kumwe na Fat Joe[uri imbere ye]
Fat Joe,Dj Khaled na 2chainz imbere ya Yvan Cyomoro
Ange Kagame yari kumwe na Sonia Mugabo usanzwe umwambika
Madamu Jeannette Kagame yari yitabiriye ibirori byo kumurika imideli
Abana ba Perezida Kagame
Perezida Kagame yari kuri Skit mu kiyaga cya Kivu
Ange Kagame yari yitabiriye ibirori i Nyamirambo