Print

Manishimwe Djabel yatangaje igihugu agiye kwerekezamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2018 Yasuwe: 2378

Uyu musore yatangarije Radio/TV1 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko ategereje itike guturuka muri Llipi ndetse mu gihe gito azerekeza mu gihugu cya Kosovo muri ikipe imwifuza.

Yagize ati “Gahunda yo kujya muri Kosovo irahari, ubutumire bwaraje, na visa, hasigaye itike ishobora kuza uyu munsi nta gihindutse. Ntabwo ari ukujya gukora imyitozo, twarumvikanye. Ikintu tutari guhuza neza ni amafaranga nzahabwa nkaba umukinnyi wabo, niho tutari guhuza honyine. Sinavuga ngo nzagenda ryari kuko itike ntabwo irahagera, ntabwo turumvikana ku mafaranga bazampa, kandi kugira ngo mpaguruke hano ni uko byose byaba byatunganye. Byose bikunze nagenda mbere ariko muri gahunda zanjye ndashaka kubanza gukina umukino wa Yanga SC.”

Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports igenderaho gusa nkuko iyi kipe isanzwe ibigenza ntabwo ibuza abakinnyi bayo gusohoka nubwo amasezerano y’uyu musore yarangiye.

Manishimwe Djabel utarahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi,yitwaye neza mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Gor Mahia mu cyumweru gishize.

Djabel ni umwe mu bakinnyi ba mbere mu Rwanda bazi gutanga imipira ivamo ibitego kuko yagiye afasha ba rutahizamu b’ikipe ya Rayon Sports gutsinda.

Iyi kipe ya Llapi yifuza Djabel yarangije ku mwanya wa 3 muri shampiyona ya Kosovo izwi nka Vala Superleague of Kosovo inyuma ya Drita yegukanye igikombe na Prishtina yabaye iya kabiri


Comments

KIKI 23 August 2018

Rwose DJABEL Imana izakujye imbere kuko werekanye ko icyo ushaka ari ukuzamura izina ryawe ,uzahirwe aho ugiye kandi nizereko aba Rayonntacyo utabakoreye ntuzava mumitima yabo kuko iyo ushaka uba warabaye nk’abandi ariko nibitungana uzagire urugendo rwiza .Kndi nkwifurije kuzahirwa muri kiriya gihugu.