Print

Ese gukora imibonano mpuzabitsina byongera ubunini bw’amabere?

Yanditwe na: Muhire Jason 23 August 2018 Yasuwe: 2567

Iki kibazo twarakibasubije mu nkuru twabagejejeho mu minsi yashize; Ni iki gitera ubunini bw’amabere. Ikibazo cye cya kabiri cyagiraga giti “Ese gukora imibonano mpuzabitsina byongera ubunini bw’amabere?” Ntabeshye iki kibazo cyarantunguye. Ese ukuri ni ukuhe? Siyanse se ibivugaho iki? Tantine yabikuviriye imuzingo.

Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana

Kwibaza niba imibonano mpuzabitsina igena ingano y’amabere si ibintu bitabaho. Rwose rimwe na rimwe mu biganiro by’abasore uba wumva babivuga. Ndetse n’abakobwa barabiganira, bamwe bakabyemweza abandi bakabihakana. Igitangaje ariko ni uko usanga ababiganira nta makuru cyangwa ubumenyi buhamye baba bishingikirije. Iyo ugerageje kubabaza aho babikuye, bamwe bakubwira ko nabo babyumvise mu biganiro nkibyo.

Icyo siyansi ibivugaho

Iyaba uko ukoze imibonano mpuzabitsina ubunini bw’amabere yawe bwiyongera, abagore bakuze wabasangana amabere agera ku birenge! Ariko turabizi neza ko ataribyo. Inshuro nyinshi ahubwo abantu bagira amabere manini si abagore bakuru ahubwo ni abari mu myaka ya za 30.

Igisubizo rero ni OYA. Ntabwo gukora imibonano mpuzabitsina byongera ubunini bw’amabere. Nkuko twabibabwiye mu nkuru yacu “Ni iki kigena ubunini bw’amabere”, ubunini bw’amabere buterwa n’uruhererekane mu miryango, umubyibuho ndetse n’imyaka umuntu agezemo. Ubushakashatsi bwerekanye ko mu gihe nyirizina cy’imibonano mpuzabitsina, umubyimba w’amabere wiyongeraho gato ndetse n’imoko igakomera. Ariko ibi biba akanyagato. Nyuma y’imibonano mpuzabitsina bisubira uko byari bimeze mbere.

Ngayo nguko rero. Gukora imibonano mpuzabitsina ntibyongera ubunini bw’amabere.