Print

Umunyarwanda wari umaze iminsi atawe n’ umugore yiyahuriye muri kasho muri Malawi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 August 2018 Yasuwe: 2605

Umuvugizi wa Polisi ya Dowa, Richard Kaponda, yatangaje ko uyu munyarwanda hamenyekanye amazina ye abiri nka Claude Emmanuel w’imyaka 35, wari impunzi ikomoka mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ikinyamakuru Malawi 24 cyatangaje ko umugore yaherukaga kumuta kubera ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge, ku buryo yari asigaye aba wenyine.

Mu minsi ishize nibwo yatawe muri yombi akurikiranyweho imyitwarire ibangamiye ituze rusange, maze mu kumusaka bamusangana urumogi.

Ngo yahise ashyirwa muri kasho ya polisi ariko atangira guhohotera abo yasanzemo, bituma polisi imwimurira ashyirwa mu ya wenyine.

Aho ngo niho yaciriye ishati ye ayikoramo umugozi, yimanika yifashishije urugo rwa kasho ya polisi.

Isuzuma ryakorewe umurambo we ku ivuriro rya Dzaleka, ryagaragaje ko urupfu rwe rwatewe no kubura umwuka.

Ku wa 31 Ukuboza 2017 nibwo hakuweho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998.

Icyo gihe Minisiteri ishinzwe impunzi (Midimar) yatangaje ko icyo cyemezo cyasize Abanyarwanda bagera ku 16 000 bambuwe ubuhunzi, basabwa gutangira gushaka ibyemezo bibemerera gutura aho bari.