Print

Nyuma y’ukwezi umugabo ahiga ingona yari imaze kumurira abagore 2 yaje kuyica[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 August 2018 Yasuwe: 4644

Uyu mugabo yarababaye cyane kuko yahamije ko uyu mugore we yamukundanga cyane kandi ngo birashoboka yanamuriye atwite inda y’amezi 4,kuva icyo gihe uyu mugabo yarahungabanye cyane ariko agera igihe asa n’uwibagiwe aza gushaka undi mugore witwa Namirembe Eva,hanyuma kuwa 6 uyu mugore nawe ya ngona yahise imwivugana
iramurya.

Umugabo abimenye yashatse kwiyahura ariko Imana ikinga ukuboko kwayo
arabyakira,hanyuma ku cyumweru uyu mugabo yatangaje ko nubwo bizaba imyaka ingahe azihorera kuri iyi ingona kuko yarayirariranga iminsi yose ntabwo yaryamaga kugeza ubwo yageze ku ntego yo ku yica.

Yabwiye abanyamakuru ko yababajwe cyane n’uburyo iyi ingona yakomeje kumuhekura agaceceka hanyuma akaza gufata umwanzuro wo kuzayica kubera aturiye hafi yayo .

Ayibona ngo nta muntu n’umwe wamufashije kuyica uretse we wenyine,yakomeje avuga ko afite ibyishimo byinshi kubera yishe iyi ngona.Kugeza ubu uyu mugabo yabaye icyamamare kubera kwica ingona yari yaramuhekuye abagore 2 bose.


Comments

Mazina 24 August 2018

This man is a hero.Yihimuye uretse ko atazashira agahinda yatewe n’urupfu rw’abagore be babiri.Ariko ndamwibutsa ibintu 2:Ku munsi w’imperuka,Imana izazura abantu bose bapfuye barakoraga ibyo idusaba (Yohana 6:40).Ikindi kandi,mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,tuzaba dukina n’inyamaswa zitaturya (Yesaya 11:6-8).