Print

Umugabo yihimuye k’ Urusamagwe rwamuririye abana n’ umugore nawe ararurya

Yanditwe na: Martin Munezero 23 August 2018 Yasuwe: 4328

Abaturage bo mu gace ka Marahashtra ahatuye uyu mugabo wariye ingwe babwiye NDTV dukesha iyi nkuru ko uru rusamagwe yishe abana n’umugore b’uwo mugabo muri Nyakanga mu mwaka w’2017 bakagerageza uburyo bwose bwo kuyifata bikabananira gusa bakayifata bakoresheje kuzengurutsa aho yabaga uruzitiro rw’amashanyarazi kuko bari baragerageje no kuyitega uburozi yaranze gufatwa.

Aba baturage banavuga ko kuva muri Nzeri kugeza muri Ukwakira 2017 iyi ngwe nabwo yateye ubumuga budakira abantu bane.

Polisi yo mu gihugu cy’Ubuhinde ivuga ibyo kuba uru rusamagwe rwarishwe nyuma rukaribwa bayumvishe gusa bakavuga ko bagikora iperereza kuko hagaragaye umutwe warwo n’uruhu gusa ibindi bice bitaragagaye ikanavuga ko ikeka ko wenda bishobora kuba rwarakoreshejwe mu migenzo ifitanye isano n’ubupfumu bwibanje muri ako karere ka Marahashtra.

Polisi inavuga ko yakurikiranaga uru rusamagwe rwishwe ngo iyifate iyisubize muri pariki ikoresheje ikoranabuhanga rya GPS, gusa abaturage bayitanze kurubona bararwica.