Print

Umukinnyi wa Mukura VS yashyize hanze ifoto y’umwana we akijijwe n’amafaranga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2018 Yasuwe: 1898

Uyu musore wagize uruhare runini mu gutuma Mukura VS itwara igikombe cy’Amahoro kubera ibitego yatsinze amakipe akomeye arimo APR FC na AS Kigali, Kuri uyu wa Kane yatunguye benshi ubwo yashyiraga ku rubuga rwe rwa Facebook ifoto y’umwana akikijwe n’inote zitandukanye z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwana wa Mutebi akikijwe n’amafaranga ya se

Mutebi yaryamishije umwana we arangije amurundaho akayabo k’inoti bytumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro kubera iyi foto y’uyu rutahizamu.

Mutebi Rachid ari muri ba rutahizamu bigaragaje umwaka w’imikino ushize

Mutebi Rachid ari mu bakinnyi baherutse gufasha Mukura Victory Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro, ubwo yatsindaga Rayon Sports kuri penaliti 3-1bituma ibona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup y’umwaka utaha wa 2019.