Print

Agasembuye katumye umugore n’umugabo basambanira imbere y’abanyeshuli bo muri kaminuza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2018 Yasuwe: 3581

Umugore witwa Kimberley Hockey w’imyaka 23 n’umugabo witwa Michael O’Brien w’imyaka 29 bose bakomoka mu Bwongereza bakoreye amahano imbere y’abanyeshuli bo muri kaminuza ubwo bari bamaze kunywa agasembuye gatuma basambanira imbere y’abanyeshuli.

Kimberly Hockey wasambaniye ku karubanda kubera agasembuye

Nkuko uyu mugore witwa Hockey yabyemereye urukiko,we n’uyu mugabo banyoye Gin n’izindi nzoga ziremereye bata umutwe byatumye bakorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda.

Ubwo barimo basambana,abanyeshuli bo muri kaminuza barababujije baranga babatuka ibitutsi bikomeye byatumye babarega kuri polisi iraza ibajyana kubafunga.

Uyu mugabo n’uyu mugore basambaniye ku muhanda wo kuri kaminuza,bari bamaze iminsi baratandukanye gusa bahuye bahuza urugwiro kubera agasembuye byatumye bakorera amahano mu muhanda nkuko umushinjacyaha yabibwiye urukiko.

Uyu mugabo n’umugore bahamwe n’icyaha cyo gukorera ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda,bahanishijwe igifungo cy’amezi 18.