Print

Mu gihe ukiranukira Imana n’iyo waba usa n’ingagi yo mu Birunga ugira igikundiro - Pasiteri Hotense

Yanditwe na: Muhire Jason 24 August 2018 Yasuwe: 1460

Ibi Pasiteri Hotense abigarukaho abishingiye ku nkuru ivugwa muri Bibiliya aho umwamikazi Esiteri na Yozefu bubashye Imana maze ikabagororera gutona ku bami b’ibihugu batakomokagamo.

Agaruka ku buzima bw’aba bantu 2, Pasiteri Hortense yavuze ko bahuye n’ibigeragezo ariko kubwo kubaha Imana no mu bihe bigoranye byatumye Imana ibaha igikundiro ku bami maze bahabwa n’ibyo batari bakwiriye.

Yakomeje avuga ko no muri iki gihe abubaha Imana bakayikorera nk’uko Yozefu na Esiteri bayikore, ngo Imana ibaha igikundiro kabone nubwo baba basa n’ingagi zo mu ishyamba ry’ibirunga.

Ati “Kuvugira Yesu no gukorera Yesu bizana igikundiro…n’iyo umuntu yaba asa n’ingagi yo mu Birunga, iyo avuga Yesu akiranuka, hari ubwiza buba ku buzima bwe, butazanywe n’amazuru, butazanywe n’iminwa itukura, butazanywe n’amaso y’inyana…bwazanywe no gutindana n’umwami.”

Ikindi yagarutseho gituma umuntu atona ku Mana ngo ni igihe umusore aretse ubusambanyi bwe akagarukira Imana nta muntu umushyizeho igitutu ahubwo akabivamo ku bushake.

Hortense ati “Bimwe bituma abantu batona ku Mana ni ukuva mu byaha kuko iyi si yuzuyemo ibyaha. Iyo Imana ibonye umuntu wibujije icyaha nta kimubujije kugikora uwo muntu Imana imutindaho…imwibazaho. Iyo Imana ibonye umusore uretse gusambana afite imbaraga…amafaranga…afite inshuti z’abakobwa…afite ibintu byose ariko akabyibuza, Imana imutinzaho amaso…ikavuga ngo uyu muntu aremye ate?…ameze ate?…ankunda bingana iki? Kuki yemeye gusohoka mu kivunge cy’abandi basore.”

Agerageza kumvikanisha uburyo gutona ku Mana bifite agaciro ntagereranywa, Hortense yavuze ko gutona ku bantu bo mu isi bakomeye bigira akamaro mu buzima ariko ngo ntibihwanye no gutona ku Mana kuko uba ufite ijambo kuri buri kintu cyose.

Ati “Kumenyana n’abakomeye b’iyi si bijya biduhesha ibintu ariko noneho tekereza gutona mu maso y’utunze isi n’ijuru, ufite ijambo ku bintu byose…uko utera intambwe usanga umwani ufite byose mu kiganza cye ni ko uzahakura gutona, nta kintu kiryoha nko gutona mu maso y’Imana.”

Gusa nk’uko bigarukwaho na Pasiteri Hortense ngo iyo umuntu asubiye mu byaha yaretse bituma igikundiro kigenda kimuvaho ahubwo agakuza icyangiro kuko aba yababaje Imana na Mwuka Wera. Ngo ni yo mpamvu amasengesho y’aba bantu atagira icyo ahindura ku mibereho kuko bayavamo maze bakaba nk’abandi banyabyaha basanzwe.


Comments

eric 28 August 2018

Ahubwo uyu Pastor afite ikibazo,umuntu asa ningagi gute ?


Wazamani 24 August 2018

Ingagi zo mubirunga zisa gute?!! Gabanya ubwirasi wa mugore wee!!!


Wazamani 24 August 2018

Ingagi yo mubirunga isa gute?!! Gabanya ubwirasi wamugore wee puuu!!


Israel 24 August 2018

Ibi yavuze nibyo 100% ariko ahubwo utabyumvaga gutya niwe ufite ikibazo kuko ubwo bivuze ko atazi Imana! Iby’amasura y’abantu nta gaciro bigira imbere y’Imana igifite icyo kivuze kuri yo ni ukwihana ibyaha ukamaramaza gukora ibyo gukiranuka ukaba icyaremwe gishya muri Christu Yesu, ugasigara wirata umusaraba wa Yesu kuruta kwirata iby’isi (uburanga, ubukire, icyubahiro, imiryaango, amashuri n’ubwenge n’ibindi).