Print

Umuyobozi wa Napoli yandagaje bikomeye umutoza Maurizio Sarri wa Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2018 Yasuwe: 1380

De Laurentiis utajya uripfana yabwiye abanyamakuru ko Sarri yamupfumyikiye amazi kuko mu myaka 3 yamaze mu ikipe ye nta kintu kizima yayikoreye kandi yarahawe abakinnyi beza ndetse na buri kimwe yari akeneye kugira ngo atware igikombe.

De Laurentiis yanenze bikomeye Sarri kuba nta gikombe yabahaye kandi yarahawe ibyo yari akeneye

Yagize ati “Uretse umupira mwiza yakinaga,Sarri yadusigiye agahinda ko kuba nta gikombe yaduhesheje mu myaka 3 twamaranye.Twamuhaye buri kimwe cyose yari akeneye.”

De Laurentiis yanenze bikomeye uyu mutoza mushya wa Chelsea kuba ataragize igikombe abahesha kandi yari afite abakinnyi bakomeye barimo Lorenzo Insigne,Dries Mertens na Jose Maria Calejon bari bahagaze neza.

Sarri yarangije ku mwanya wa 2 muri Serie A iheruka gusa yatakaje igikombe mu mikino ya nyuma cyegukana Juventus.

De Laurentiis yavuze ko kuri we yizeye umutoza we mushya Carlo Ancelotti kuko atiyemera kandi afite izina riremereye mu butoza cyane ko amaze gutwara ibikombe bigera kuri 19.