Print

Biteye Ubwoba!Pasiteri yamuhaye amaraso y’abantu ngo ayanywe kubera imigenzo y’amafaranga

Yanditwe na: Martin Munezero 24 August 2018 Yasuwe: 1351

Chukwuemeka yaje gufatwa n’itsinda rirwnya ubujura n’ibindi byaha (special anti-roberry squad SARS) nyuma yo gusanga afite ayo maraso y’abantu.Nkuko The New Telegraph ibitangaza uyu musore yafashwe bamusanze aho yacuruzaga mu iduka Oregun.

Chukwuemeka yagize ati‘’ nari ndigucuruza hano mu iduka ryanjye ubwo pasiteri Johnson w’inshuti yanjye yazaga kundeba, yarambwiye ati ‘’ umaze igihe ukora ariko ntiwinjiza amafaranga ahagije ,ubwo ni ho ikiganiro cyatangiye. Pasiteri yambwiye ibyo agiye kunsaba gukora hari abandi bana b’abahungu babikoze bagahita bakira ariko kubera imigenzo yari abasabye gukora. Yansezeranyije ko aza kumpa amafara angana na N5,000 mu gihe ndaba mbashije gukora ibyo ansaba".

‘’ ntabwo namenye ko ibyo agiye kumpa ari amaraso y’abantu, yansabye kunywa ayo maraso iminsi itatu noneho nyuma ngategereza kubona ibyo yambwiye. Nayanyweye inshuro ebyiri mpita nanirwa gukomeza sinashoboraga kwihanganira umunuko w’amaraso gusa nta kintu cyahindukaga mu bucuruzi bwanjye nyuma yo kuyanywa inshuro ebyiri. Nahise ntekereza kujya kujugunya ayo maraso ubwo bamwe mu baturanyi bazaga bagatangira kwibaza ku munuko w’amaraso wari uhari, ibi byatumye mpita mfatwa, nimero ya pasiteri yahise ivaho burundu.’’.

Umuyobozi wa Polisi, Mr. Imohimi Edgal yatangaje ko ukekwaho ibyaha azajyanwa mu rukiko mu gihe pasiteri watorotse na we azafatwa.


Comments

Mazina 24 August 2018

Pastors bakora kimwe n’ABAPFUMU.Kuba biyita ngo ni "abakozi b’imana",birayibabaza cyane.Muli Matayo 10:8,Yesu yasize adusabye gukorera imana ku buntu.Ndetse na Pawulo aduha urugero muli Ibyakozwe 20:33.None insengero zabaye aho barya amafaranga y’abantu,babanje kubacurangira.Mu gihe Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose,kumwigana nabo bakajya mu nzira bagakora umurimo yakoraga wo kubwiriza ku buntu (Yohana 14:12).