Print

Uburundi bwaciye amarenga ko ibibazo by’ u Burundi n’ u Rwanda biri mu nzira yo gukemuka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 August 2018 Yasuwe: 4448

Yagize ati "utubazo twagiye tubaho hagati y’ibihugu nk’u Rwanda n’Ububirigi, ni nk’indwara yateye, ariko iriko irakira".

Byatangajwe na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga n’ ubutwererane w’ u Burundi ubwo yari mu nama n’ abahangarariye ibihugu by’ amahanga n’ imiryango mpuzamahanga mu Burundi.

Muri uyu mubonano wabaye kuri uyu wa 24 Kanama 2018, Minisitiri Nibigira yavuze ko uko imigenderanire iriko iranaguka.
Ati “Uko yari imeze hagati y’u Uburundi n’ibihugu bimwe bimwe mu 2015, harimo gukorwa byinshi ngo bihinduke.”

Muri uyu mubonano hanakomojwe ku bibazo byadutse u Burundi n’ ibindi bihugu ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu 2015.

Minisitiri Nibigira yavuze ko hazabaho ibiganiro by’ ubuhuza bya gatatu ari nabyo bya nyuma. Uyu muminisitiri yavuze ko kigiye kwitegura amatora ya Perezida ya 2020.

Minisitiri Niyibigira yaboneyeho umwanya wo gushimira Afurika yunze ubumwe kuko ishigikira ibiganiro. Iyi nama yateguwe ngo Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga ngo asobanurire abahagarariye ibihugu byabo uko igihugu gihagaze.
Mu gushima ubwo butumire bw’uwo mubonano.

U Burundi bwihaye umugambi wa Miliyari 20 000 fbu w’iterambere. Bwana Serges Ngendakumana ari mu bateguye uwo mugambi, yabwiye BBC ko ayo mafaranga azava mu barundi no mu bihugu by’ inshuti.