Print

Umutoza wa Arsenal yakomoje ku myitwarire ya Aubameyang utari gutanga umusaruro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2018 Yasuwe: 1117

Arsenal imaze gutsindwa imikino 2 ifungura shampiyona y’Ubwongereza ndetse uyu munya Gabon yarayikinnye yose gusa nta kimenyetso cy’igitego yagaragaje uretse guhusha ibitego byabazwe,byatumye abakunzi ba ruhago batangira kumwibazaho gusa umutoza we yabasabye gutegereza bakareba.

Emery yatangaje ko afitiye icyizere Aubameyang

Yagize ati “Aubameyang akeneye icyizere kugira ngo atangire abone ibitego.Murabizi ba rutahizamu bakenera icyizere kugira ngo bitware neza.umwaka ushize yatsinze ibitego byinshi mu mezi 6 gusa yakinnye ndetse nagerageje kuvugana nawe no kumuha icyizere.Nakoranye na ba rutahizamu benshi kandi nizeye ko Aubameyang,Lacazette na Welbeck bazadutsindira ibitego byinshi.”

Aubameyang waciye agahigo ko kugura amafaranga menshi muri Arsenal,yatsinze ibitego 10 mu mikino 13 ya shampiyona yakinnye umwaka ushize ariko yatangiye uyu mwaka ari hasi ndetse benshi batunguwe n’uburyo 2 bukomeye yarase mu mukino Arsenal iherutse gutsindwa na Chelsea ibitego 3-2.

Aubameyang ntiyatangiye aryana muri Premier League y’uyu mwaka

Arsenal irahura na Westham uyu munsi mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Premier League urabera ku kibuga Emirates saa kumi.