Print

Umuhanzi w’i Burundi Big Fizzo yasabye anakwa umukobwa wamutwaye umutima uba mu Butaliyani

Yanditwe na: Martin Munezero 25 August 2018 Yasuwe: 3495

Big Fizzo akoye uyu mukobwa w’umurundikazi witwa Édith Stein Kimana nyuma yo gutandukana n’uwo babyaranye nkuko mu burundi bari kuvuga ngo’Papa Keza yasabye anakwa umukunzi we’.

Uyu Édith Stein Kimana asanzwe azwi mu myidagaduro hariya mu Burundi kuko ayoboye icyitwa bantu Bwoy entertainment, ubu bukwe bwatunguranye cyane kuko Big Fizzo yabigize ubwiru kuko yabitangaje ejo agiye gukwa dore ko hari hashize umwaka ahawe gatanya agahita atandukana n’umugore w’umuzungu.

Ku munsi w’abakundana wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, nibwo uyu mugabo yatangaje ko yongeye kubona umukunzi nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere banabyaranye abana batatu.

Uyu mukunzi wa Big Fizzo ngo asanzwe aba mu gihugu cy’Ubutaliyani, ndetse rimwe na rimwe uyu mugabo yajyaga amusangayo.