Print

Umukobwa yeruye ku mugaragaro ko ari kugurisha ubusugi bwe asaga miliyoni 79 z’amanyarwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 25 August 2018 Yasuwe: 2424

Uyu mukobwa uzwi cyane mu mwuga wo kumurika imideli mu gihugu cya Azerbaijan, atangaza ko yifuje kugurisha ubusugi bwe kugirango abashe kubonana amafaranga yo kunezeza nyina ndetse no gukomeza amashuri ye.

Yagize ati “Mama ntacyo atankoreye na kimwe mu buzima, ubu na njye ngombwa kumwitura, nifuza ko abaho anyishimiye”.

Muri video atangazamo iyi mishanga ye yiyise Maria, Mammadzada avuga ko azagurira nyina inzu nziza ndetse uyu mukobwa ngo anakomeze amashuri muri kaminuza ndetse anabashe gutembere hirya no hino ku Isi.

Atangaza ko yifuza ibihumbi 90 by’amadolari y’amerika ahwanye na 79,500,600 y’amanyarwanda. By’umwihariko akaba anagaragaza icyemezo yahawe na muganga cyemeza ko akiri isugi. Ntamusore bararyamana n’umwe.

Mahbuba Mammadzada ni umunyamideli w’imyaka 23 y’amavuko, ku rukuta rwe rwa Instagram afite abamukurikira basaga ibihumbi 32.
REBA AMAFOTO YUYU MUKOBWA: