Print

Wayne Rooney yagiriye inama ikomeye Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2018 Yasuwe: 3631

Uyu musore w’Umufaransa ukomeje kunengwa na benshi mu bakunzi ba Manchester United kubera imyikinire ye,yagiriwe inama na kabuhariwe Rooney wahamije ibigwi muri iyi kipe ko agomba kwishakamo ibisubizo byo kuzamura urwego rwe rw’imikinire aho gutegereza ko umutoza we Mourinho yamuzamura.

Rooney yabwiye Pogba ko akwiriye kwirwanaho aho gutegereza ubuhanga bwa Mourinho

Yagize ati “Paul Pogba ni umukinnyi ukomeye gusa akwiriye kwizamura aho gutegereza ko umutoza Mourinho amuzamura.Benshi bavuga ko Mourinho akwiriye kuzamura imikinire ye gusa Pogba akwiriye kubyikorera akereka abamunenga ko afite ubushobozi bwo gufasha Manchester United.”

Pogba yitwaye neza mu gikombe cy’isi mu Burusiya ariko kuva yagaruka mu ikipe ya Manchester United yahise asubira ku rwego rwo hasi nk’urwo yariho umwaka ushize.