Print

NASA yatangaje ubushakashatsi bukomeye igiye gukora bwatunguye benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2018 Yasuwe: 2188

Umuyobozi wa NASA Jim Bridenstine yatangaje ko bafite icyizere gihagije ko mu minsi iri imbere hagiye gushyirwa ibirindiro ku kwezi kugira ngo bakore ubushakashatsi bwimbitse ku kuntu abantu batura kuri uyu mubumbe cyane ko isi itangiye kuba ntoya.

Umuyobozi wa NASA yavuze ko bagiye kwagura ubushakashatsi ku kwezi

Mu nama yabereye ahitwa Johnson Space Center mu mujyi wa Houston,abahanga mu bumenyi bw’ikirere bagaragaje gahunda y’ukuntu bagiye gushyiraho amarembo abafasha kwinjira mu kwezi ku buryo bworoshye kugira ngo ubushakashatsi bwabo burusheho gutera imbere.

Kubaka iki cyicaro cya NASA ku kwezi bizafasha abashakashatsi kuvumbura byimbitse uko abantu batura ku mubumbe wa Mars byavuzwe ko abantu bashobora kuwuturaho cyane ko ufite byinshi uhuriyeho n’isi.

Umushinga wo kubaka iki cyiciro uzatangira mu mwaka wa 2022 ndetse biteganyijwe mu mwaka wa 2025 aho aba bashakashatsi ba NASA babwiye itangazamakuru ko ku kwezi hari ibibumbe by’urubura byinshi ndetse bifuza kwagura.

Umuyobozi wa NASA yatangaje ko nyuma yo kubona ko ku kwezi haba amazi kubera ibi bibumbe by’urubura bahabonye ari impamvu ikomeye yatumye bashaka kwagura ubushakashatsi kuri uyu mubumbe ndetse n’uwa Mars aho yavuze ko kubera ukwiyongera gutangaje kw’abatuye isi hakenewe gushakishwa ibisubizo by’ahandi ikiremwamuntu cyatura.