Print

Davis D na Lydia bakundanaga baratandukanye ?

Yanditwe na: Muhire Jason 25 August 2018 Yasuwe: 2370

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye guhishurwa nabo ubwabo mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2018. Rwatangiye gututumba mu mpera za Mutarama 2018 ubwo Davis D yashyiraga ifoto ku rubuga rwa Instagram agaragaza Lydia afite indabo zitangwa n’abakundana ariko ntagire ikindi ashyiraho.

By’umwihariko rwavuyeho agakingirizo ku munsi w’abakundana. Icyo gihe Lydia yashyize amashusho kuri instagram humvikanamo ijwi rya Davis D baterana imitoma, Lydia anamushimira ku bw’impano y’ishati yamuguriye.

Yagize ati “ijoro ryashize ryari ryiza wakoze rukundo, mwami wanjye kuri iyi mpano y’ishati. Wakoze mukunzi ndagukunda cyane.” na nyuma y’icyo gihe ku rubuga rwa instagram Lydia ku izina rye yari yarongeyeho Mrs Davis D.

Kuwa 23 Werurwe 2018, ku munsi w’amavuko wa Davis D uyu mukobwa yavuze imyato uyu musore bari bamaze igihe gito batangiye kugaragaza iby’urukundo rwabo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Icyo gihe Davis D nawe yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo amubwira ko ashimishwa no kuba afite umwamikazi nkawe.

Uretse ibyo berekanaga ku mbuga nkoranyambaga, Davis D na Lydia bakunze kugaragara mu bitaramo bafatanye agatoki ku kandi, bigaragara ko urukundo rwabo rwasagambye. Indirimbo yitwa Ndi Uwawe Davis D yari aherutse gukora yatangaje ko ari uyu mukobwa yayikoreye.

Ubu ibi byose byabaye umuyonga! Amafoto yose n’amashusho yari ari ku rukuta rwa Lydia yavugaga imyato Davis D yamaze gusibwa ndetse n’izina rya Mrs Davis D yari yaramaze kwiyita yarikuyeho ashyiraho ‘Chef Queen’.

Uretse ibyo kandi aherutse kwandika kuri instagram avuga ko abakobwa bakunda ubuzima bwiza, abwira umuntu atigeze avuga izina ko mbere yo gukundana akwiriye kubanza agashaka amafaranga.

Hari umusore kandi yashyize ku rubuga rwa instagram aca amarenga y’uko yaba ari we mukunzi we mushya. Arandika ati”Inshuti yanjye magara.”

Gusa ku rukuta rwa Davis D haracyariho amafoto menshi ari kumwe na Lydia ariko nawe yagiye ahindura ibyari byanditseho bijyanye n’urukundo rwabo agashyiraho ibindi cyangwa amagambo yose akayasiba ntihagire ikintu gisigaraho giherekeje ifoto yabo.

Gusa iyo ugerageje kuvugana n’impande zombi bavuga ko bakundana gusa wabona ibikorwa basigaye bakorera ku mbuga nkoranyambaga ugasanga ibyitwaga urukundo hagati yabo byararangiye nubwo ntagihamya nimwe irabyemeza ko batandukanye.