Print

Habonetse agace kabarizwamo abagabo bavuga ururimi rutandukanye n’urw’abagore

Yanditwe na: Muhire Jason 26 August 2018 Yasuwe: 2161

Abagabo bakoresha ururimi rutandukanye n’Urwabagore. Abaturage batuye iki kirwa ariko bakora imirimo ijyanye n’ubuhinzi usanga abagore n’abagabo badashobora gukoresha ururimi rumwe, kuko bakoresha indimi ebyiri ariko ibi bikaba bitakuraho ko buri wese yumvikana na mugenzi we.

Kuba aba baturage bakoresha indimi ebyiri zitandukanye ariko bakumvikana, bituma bizera ko uyu ari umurage barazwe n’Imana. Muri aka gace ka Ubang basanzwe bafite indimi zabo zihariye gusa abana bavuka muri akagace batangiye gukoresha n’ururimi rw’Icyongereza.

Ibi byo kuba muri aka gace bakoresha indimi ebyiri zitandukanye, byagaragajwe n’umuyobozi mukuru w’aka gace izwi ku izina rya Chifu Oliver Ibang, aho yatanze ingero zitandukanye ku Ijambo “Irui” rivugwa n’abagore naho abagabo bo bakaryita “Itong”.

Uyu muyobozi yakomeje gutanga ingero nyinshi aho usanga ahri imyambaro abagore bita “nki” naho abagabo bo bakazita “ariga” hagati aho iyo umwe avuze ijambo ritandukanye n’iryamugenzi we bitewe n’uko umwe ari umugore undi akaba umugabo ntibibabuza kumvikana mu biganiro.

Uku gukoresha indimi zitandukanye hagati y’abagore b’abagore ni umuco gakondo w’aka gace ka Ubang, nk’uko indi miryango itandukanye igira umuco wabo wihariye.

Nano ntibyemewe ko umugore akoresha urumi rw’abagabo cyangwa ngo umugabo akoresha ururimirw’abagore kuko aba yishe kirazira y’umuryango nk’uko babyemerekanyaho bose ko bakwiye kubizirikana bagaha agaciro umugisha Imana yabasigiye.

Ibintu byari bisanzwe bitamenyerewe n’uwariwe wese, kumva ko hari uburyo umuryango umwe ushobora kubaho udakoresha ururimi rumwe mu buryo bwo kuganira ariko by’umwihariko buri wese akaba ashobora kumva icyo mugenzi we ashaka kuvuga, kumumenyesha cyangwa kumusaba nk’uko bisanzwe bikorwa mu mibanire y’abantu.