Print

Agakanzu gato kashyize hanze amabanga ya Kim Kardashian

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 August 2018 Yasuwe: 4912

Byabaye ku wa Kabiri tariki 14 Kanama ubwo uyu munyamideli yari agiye mu gitaramo. Icyo gihe umufotozi yamufotoye amafoto menshi arimo agaragaza akenda yari yambariye imbere y’ ikanzu kahingukaga inyuma bimwe bavuga ngo ‘urupapuro rwasumbye ibahasha’.

Abantu benshi bibazaga ku miterere y’ uyu mugore wa Kanye Weste bakavuga ko byanze bikunze afite ibanga batazi rimuha imiterere ishimwa.

Ayo mafoto arimo gucicikana ku mbugankoranyambaga kugeza ubu yatangajwe bwa mbere n’ ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Dail mail. Ayo mafoto agaragara akambaro ka beje Kim Kardashian yari yambariye imbere y’ ikanzu ariko uko agenda ikanzu ikaza kuzamuka atabizi cyane ko yari nato, bigatuma ako kambaro kagaragara.

Ako kambaro kwitwa ‘Spanx’. Spanx ni ya myambaro abakobwa cyangwa abagore Bambara kugira ngo ibashe ishusho cyangwa imiterere y’ umubiri runaka bifuza.