Print

Umunyamakuru Mutara Eugene warumaze amezi macye akoze ubukwe yitabye Imana

Yanditwe na: Muhire Jason 26 August 2018 Yasuwe: 10606

Mutara Eugene waguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi micye arwariye. Urupfu rwe rwatunguranye kuko yari atangiye koroherwa nk’uko inshuti za hafi z’umuryango we zibivuga. Muganwa Assumpta mushiki wa Nyakwigendera Mutara Eugene, yatangaje ko yari arwaye indwara yitwa Guillain-BarrĂ©, indwara iterwa no kuba abasirikare b’umubiri batatse imitsi ijyana amakuru mu bwonko cyangwa mu rutirigongo ikanayavanayo (Nerves).

Mutara Eugene yitabye Imana nyuma y’amezi 10 gusa akoze ubukwe dore ko tariki 10/12/2017 ari bwo yasezeranye na Kamukama Grace mu muhango wabereye kuri EAR/Paruwase Kibagabaga.

Mutara Eugene yari umukristo mu itorero ryab’ Angilikani, ndetse ni we wayoboraga urubyiruko n’abana muri Diyoseze ya Shyira. Urupfu rwashenguye benshi muri bamuzi.

Mutara Rugambwa Eugene azwi nk’umunyamakuru w’umunyarwanda wanditse bwa mbere inkuru z’iyobokamana mu kinyamakuru gikomeye cya The New Times na cyane ko ubwo yatangiraga uwo mwuga nta binyamakuru byandika gusa ku Iyobokamana byari byakavutse. Mu gihe cye yatanze umusanzu ukomeye mu gisata cy’iyobokamana kuva muri 2003 kugeza muri 2011.

Biteganyijwe ko ikiriyo kizabera Samuduha mu rugo ruherereye kuri KK215 ku muhanda wa 59 mu mujyi wa Kigali.


Comments

29 August 2018

Twavuyeku Mana ninaho tuzasubira twitegure kuzasubirayo turimubayiyeguriye Insha allah.


27 August 2018

Imana imwakire amahoro