Print

Dore amabanga 3 abakobwa basigaye barinda bikomeye abasore

Yanditwe na: Martin Munezero 27 August 2018 Yasuwe: 4134

Abakobwa cyangwa abagore nk’uko bakunze kwitwa muri ‘rusange’ bagira ibintu bashobora kukubwiza ukuri n’ibindi biba ari nk’ihame kuguhisha cyangwa se kukubeshya ahanini bagambiriye kutamena ibanga cyangwa ukuri ku biberekeyeho.

Ufite imyaka ingahe?

Abasore bareshya abakobwa rimwe na rimwe uzasanga bakunze kubaza iki kibazo abakobwa gusa ni bacye babasha kubona igisubizo cyacyo, n’ababasha kukibona abenshi ntibabwizwa ukuri.

Ibi abahanga bavuga ko ngo impamvu ahanini abakobwa batsimbarara ku myaka yabo ngo ari uko iyo bayivuze rimwe na rimwe batakaza inshuti, yewe ngo bikaba byabaviramo no kuba babura abagabo, iyo ukomeje kumuhatiriza byo kukwikiza akubeshya imyaka ye, kandi koko mu bisanzwe imyaka y’umugore yihuta kurusha iy’umugabo. Ahanini abakobwa bakunze kubeshya imyaka ni babandi bagejeje mu myaka ya za 30 y’amavuko.

Birinda bikomeye guhishurira abakunzi babo ibyiyumviro nyakuri

Umukobwa cyangwa se uw’igitsina gore ntakunze kugaragaza uko yiyumva nyakuri iyo ari kumwe n’umukunzi we.

Mu gihe umukobwa ari mu rukundo akora buri kimwe ngo arinde umusore bakundana, ku buryo icyo amusabye cyose akimuha agifite,ubundi ubushakashatsi bwerekana ko hafi igitsina gore cyose ko kigerageza kwihagararaho ku byiyumviro byabo ku buryo umusore bakundana adashobora kumenya ibyiyumviro bye afite muri ako kanya bari kumwe, kuko ngo niyo umusabye ko mwaryamana we atabyemera ku munwa ahubwo abihakana nyamara ku mutima we Atari uko bimeze,ahubwo we muri we atifuza kukubabaza.

Wakundanye n’abasore bangahe?

Iki kibazo nacyo gikunze kugarukwaho hagati y’abakundana gusa abashakashatsi bagaragaza ko ari bacye babwizanya ukuri kuri iyi ngingo.

Buriya iki cyo abakobwa bagihuriyeho n’abasore, nta musore ubwiza ukuri umukobwa bakundana umubare w’abakobwa bakundanye mbere ye, kandi ni n’uko n’abakobwa nabo ni bacye bashobora kukubwiza ukuri umubare w’abasore bakundanye mbere yawe, ariko ngo ahanini umukobwa akora ibi kubera ko agukunda adashaka kuguhomba.


Comments

Irasubiza joseph 17 December 2022

Murakoze cyane muzatubwire nayandi mabanga menshi