Print

Ibigo by’ amashuri Leta iherutse guhagarika by’ agateganyo byakomorewe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 August 2018 Yasuwe: 762

Tariki 16 Kanama 2018 nibwo Minisiteri y’ uburezi Mindec yatangaje ko yahagaritse ibigo 57 byasanganywe umwanda ahategurirwa amafunguro.

Mineduc icyo gihe yatangaje ko ibyo bigo birimo na GSO y’ I Butare ifatwa nka kimwe mu bigo by’ amashuri bikomeye mu Rwanda byahagaritswe mu gihe cy’ icyumweru.

Minisitiri w’ uburezi Dr Eugene Mutimura yabwiye The New Times ko ibyo bigo byose byakomorewe ndetse ko kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama bikomeza akazi kabyo.

Yavuze ko tariki 23-25 Kanama Minisiteri y’ uburezi ifatanyije na Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu basuye ibyo bigo byari byahagaritswe by’ agateganyo bagasanga ibyo basabwe gukosora barabikosoye arinacyo cyatumye byemererwa kongera gukora.

Abanyeshuri biga muri ibi bigo bagiye gutangira amasomo bakereweho icyumweru nyuma y’ abandi. Minisitiri Dr Eugene Mutimura avuga ko nta ngaruka bizagira ku myigire yabo.

Gusa abaturage basanga bitari bikwiye ko Mineduc ihagarika ibigo by’ amashuri hasigaye icyumweru kimwe ngo igihembwe cya gatatu gitangire ahubwo yakabaye yarabikoze itangira rikagera byarakemutse.

Reba urutonde rw’ ibigo byari byahagaritswe byakomorewe