Print

Umujyi wa mbere wemereye abantu gusambanira mu muhanda wamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 August 2018 Yasuwe: 3643

Nkuko byatangajwe na televiziyo ya NBC yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,ubuyobozi bwa Guadalajara bwatangaje ko umuntu yemerewe gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hose abonye apfa kuba adatewe ipfunwe nicyo gikorwa.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwavuze ko polisi yabo ikwiriye kwita ku mutekano w’abantu aho kwirirwa yiruka ku bantu babuze amafaranga yo kwishyura hoteli ngo bakore imibonano mpuzabitsina.

Abaturage ba Guadalajara bamaganye iri tangazo aho bavuze koi bi binyuranye n’umuco wagakwiriye kuranga abantu aho ababyeyi bagize impungenge z’ukuntu bazaha uburere abana babo aho benshi bavuze koi bi bizongera ubusambanyi bukorerwa abana.