Print

Sergio Aguero yagaragaye mu gikorwa kigayitse ari kumwe n’umukobwa ukiri muto [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 August 2018 Yasuwe: 2308

Uyu munyamideli Lola Magnin niwe washyize hanze aya mashusho ku rubuga rwa Instagram,atuma benshi mu bakunzi ba ruhago by’umwihariko aba Manchester City bibasira uyu rutahizamu w’imyaka 30.

Uyu mukinnyi yagaragaye muri aya mashusho y’iminota 10 asa n’uryamye ku buriri ari kumwe n’uyu mukobwa usanzwe akundana n’umuraperi witwa Duki wo muri Argentina.

Sergio Aguero umaze gutandukana n’abagore babiri,yavuzweho mu busambanyi n’uyu mukobwa ukiri muto gusa we yavuze ko nta rukundo bafitanye uretse ko basanzwe baziranye ari inshuti zisanzwe.

Aguero ashobora guhabwa ibihano na Pep Guardiola kubera iyi myitwarire cyane ko uyu munya Espagne azwiho gukabya kwita ku myitwarire y’abakinnyi.