Print

Bebe Cool yatanze miliyoni 60 z’amashiringi yo kuvuza abana 5 barwaye indwara y’umutima

Yanditwe na: Muhire Jason 27 August 2018 Yasuwe: 541

Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool mu gihugu cya Uganda nyuma yo gukora igitaramo kiswe “Golden Heart Concert “ kikitabirwa na Peresida Museveni kuri ubu yatanze miliyoni 60 z’amashiringi ya Uganda yo gufasha abana 5 barwaye indwara y’umutima babuze amafaranga yo kujya kuvuzwa ngo bakire .

Bebe Cool wamaze gufungura kampanyi yitwa ‘Amber Heart Foundation’ izajya ikora ibikorwa bitandukanye kuri ubu yatanze ubufasha bwa Miliyoni 60 z’amashiringi zizafasha abana 5 barwaye indwara y’umutima aho kuri iki cymweru taliki ya 2 Nzeri 2018 .bazafata rutema ikirere bajyanwe mu gihugu cy’Ubuhinde kuvuzwa baherekejwe n’ababyeyi babo nkuko yabitangaje.

Iki gikorwa cy’ubugiraneza kije nyuma yicyo amaze iminsi akoze mu Rwanda aho yatanze asaga miliyoni 3 z’amafaranga y’ u Rwanda zo kuvuza Gahima Ella wavukanye uburwayi budasanzwe.

Bebe Cool yaboneyeho no kuvuga ko Taliki ya 26 Ukuboza 2018 . azakora ikindi gitaramo kiswe “Tondeka Ekiwatule Omutima Gwa’Zaabu” kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abandi bana 5 barwaye indwara y’umutima nabo bazajyanwa mu gihugu cy’ubuhinde kuvuzwa.

REBA AMAFOTO YARANZE UYU MUHANGO WO GUTANGA UBUFASHA: