Print

Amabasaderi yasabye Papa Francis kwegura ngo yigize ntibindeba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 August 2018 Yasuwe: 1334

Mu nyandiko ya Paji 11, Carlo Maria yasobanuye ko Papa Francis yadohoye ibihano McCarrick yari yarafatiwe na Papa Benedict XVI birimo kutagaragara mu butumwa bwa Kiliziya.

Carlo ngo yahuye na Papa Francis, amusobanurira imyitwarire mibi ya McCarrick ariko akomeza kumukingira ikibaba, akajya yoherezwa mu butumwa bwa kiliziya.

Inyandiko ya Carlo Maria isobanura ko Papa Francis akwiye kwemera amakosa yakoze yo kwirengagiza ihame ryo guhana uwakosheje, akegura, agatanga urugero ku bayobozi ba Kiliziya bakingiye ikibaba McCarrick.

Umwanditsi mu by’iyobokamana, Colm O’Gorman, yavuze ko inyandiko ya Carlo ari iyo kwitonderwa.

Yabwiye Al Jazeera ati “Mu myaka ibihumbi bibiri Kiliziya imaze, nta muyobozi ukomeye wigeze usaba Papa kwegura [...] Ndatekereza dukwiye gushishoza kuko Vigano afite gahunda ye.”

Iyi nyandiko ya Carlo ije nyuma y’uruzinduko Papa Francis yagiriye muri Irlande, aho yanasabiye imbabazi ku byaha byo gufata abana ku ngufu byakozwe n’abihayimana, akiyemeza gukuraho icyo gisebo.

Papa Francis kuri iki Cyumweru ubwo yasozaga urugendo rwe muri Irlande, yirinze kugira icyo avuga kuri iyi nyandiko.

Yabwiye abanyamakuru ati “Ntacyo nayivugaho. Ntekereza ko inyandiko yivugira kandi mufite ubushobozi nk’abanyamakuru bwo gusesengura mukibonera umwanzuro wanyuma.”

Raporo iheruka gukorerwa muri Amerika ku myitwarire y’abihayimana bafata abana ku ngufu yerekanye ko muri Leta ya Pennsylvania abagera kuri 300 bahohoteye abana barenga 100 mu myaka isaga 70.

McCarrick, ni umwe mu bakaridinali b’Abanyamerika washinjwe gusambanya umwana mu 1970, ikirego cyatangajwe muri Kanama 2018 na Arikipisikopi wa New York.


Comments

Byvan 27 August 2018

Ntibikwiye kwiyemeza inshingano utazubahiriza ubundi iyo bareka kuba abo baribo bagashaka Aho gufata abana Ku ngufu koko. Naho Papa We ububadha afite c ubwo kweguzwa na Ambassador uwo nubwo ashoye urubanza rutoroshye !!!!!!


Mukesha 27 August 2018

Ukurikije ibyo Ibinyamakuru bivuga,Abapadiri badasambana ni mbarwa.Muribuka ibihumbi n’ibihumbi by’abapadiri byo muli Amerika,Canada,Australia bashinjwe gufata abana ku ngufu.Mulibuka Abasenyeri 34 bo muli Chili basezeye kubera ubusambanyi.Hamwe na Cardinal wo muli Australia wajyanywe mu nkiko nawe kubera ubusambanyi.Nyamara Gatolika kugeza ubu ivuga ko ariyo "Kiriziya imwe itunganye".