Print

Chameleone uri mu bahanzi bakize muri Afurika y’iburasirazuba yerekanye umuturirwa ari kubaka

Yanditwe na: Muhire Jason 28 August 2018 Yasuwe: 2817

Umuhanzi Joseph Mayanja ukunzwe cyane muri Afurika y’iburasirazuba ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda kandi udahwema kwerekana ko arino mu bafite agatubutse nyuma yaho yashyize hanze ifoto y’umuturirwa arimo kubaka ndetse n’imwe mu modoka nshya atunze yo mu bwoko bwa Mercedes Benz .

Abinyujije kuri instagram yashyizeho ifoto maze ayiherekesha amagambo yatumye bamwe mu bamukurukira kuri instagram ye bavugishwa kuko bigaragara ko nubwo iyo nzu itaruzura izaba ari imwe mu mazu zigezweho zubatswe mu gihugu cya Uganda .

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ugblizz cyatangaje ko Jose chameleon ari umwe mu bahanzi bo muri icyo gihugu bafite imitungo myinshi cyane ko yakoze ishoramari mu bijyanye n’amazu aho afite izo yitiriye umugore zizwi nka Danilla Apartement ndetse akaba afite n’ibigo bikora ibijyane n’ubukerarugendo nibindi byinshi akuramo amafaranga.