Print

Umwana wa Cristiano Ronaldo nawe yasinyiye Juventus [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2018 Yasuwe: 5064

Uyu mwana ukomeje kwerekana ko ashobora kuzaba umukinnyi mwiza nka papa we,yamaze kwerekeza mu ikipe y’abana ya Juventus aho yahise atangira imyitozo ye ya mbere.

Cristiano Jr uherutse kuyobora abatsinze ibitego byinshi ku kigo yigagaho bakamuha n’igihembo,yiganye se Cristiano Ronaldo nawe asinyira Juventus mu ikipe y’abatarengeje imyaka 9 aho yahise asangamo umwana wa Claudio Marchisio n’uwa Andrea Barzagli.

Mu myitozo ye ya mbere,Cristiano Jr yaherekejwe n’umukunzi wa papa we Georgina Rodriguez wari mu bafana b’uyu mwana.

Mu minsi ishize nibwo Cristiano Ronaldo yatangaje ko uyu mwana we afite ubuhanga n’imbaraga zo gukina umupira w’amaguru ndetse ko hari byinshi yamwigiyeho gusa yavuze ko atazigera amuhatira gukina umupira w’amaguru.