Print

Gen. Kale Kayihura wari umaze iminsi 72 afunze yarekuwe by’ agateganyo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 August 2018 Yasuwe: 3503

Umuyobozi w’ urukiko rwa gisirikare Lt Gen Andrew Gutti yategetse Kayihura ko atagomba kurenga Kampala. Lt Gen Gutti yavuze ko umunyamategeko wa Kayihura yasabye ko umukiliya we agomba kurekurwa akajya kwivuza urukiko rubishingire rumurekura. Ni mu gihe uwafashwe atagomba kurenza amasaha 48 ataragezwa imbere y’urukiko.

Nk’uko Chimpreports yabitangaje, kuri uyu wa Kabiri urukiko rwafashe umwanzuro wo kumurekura by’agateganyo, atanze ingwate ya miliyon 10 z’amashilingi na miliyoni eshanu zatanzwe n’abishingizi barimo Maj Gen Sam Kavuma, Maj Gen James Mugira na Depite Rose Tumusiime.

Abunganizi ba Gen. Kayihura bavuze ko umukiliya wabo ari inyangamugayo kandi biteguye kubigaragaza mu gihe cyose iburanisha rizaba ritangiye.

Umunyamategeko wa Gen Kayihura yagaragaje ko afite ikibazo cy’ubuzima budahagaze neza ku buryo aba akeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, ndetse akaba afite urugo i Muyenga muri Kampala adashobora gusiga ngo atoroke.

Gen Kayihura yari yasabye kurekurwa kuko akeneye kujya i Nairobi kwivuza.

Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, Gen Andrew Gutti yavuze ko nubwo ibyaha Kayihura akekwaho bikomeye ndetse bishobora guhanishwa igihano cy’urupfu, rudashobora kwirengagiza ingingo zatanzwe wongeyeho kuba ari ubwa mbere agejejwe imbere y’urukiko.

Urukiko rwategetse Gen Kayihura kutarenga umujyi wa Kampala n’akarere ka Wakiso kandi ko atemerewe kuva mu gihugu adahawe uruhushya n’urwo rukiko.

Yanategetswe kujya yitaba urukiko buri wa mbere w’ukwezi n’ikindi gihe abitegetswe n’urukiko.