Print

‘Nimutugirira icyizere tukajya mu nteko ntimuzicuza ’ Dr Habineza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 August 2018 Yasuwe: 717

Dr Habineza wari umukandida mu matora ya perezida wa Repubulika y’u Rwanda umwaka ushize abona ko iterambere rigomba kubakira ku rubyiruko bityo bagakurirwaho imisoro ku mishanga yabo mu gihe bataratangira kubona inyungu yabafasha kwiteza imbere.

Ubwo Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda ryari mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru no mu ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, Dr. Frank yijeje abaturage ko nibagera mu nteko bazita cyane ku gukemura ibibazo bidindiza urubyiruko mu iterambere.

Yagize ati “Urubyiruko rwibumbiye mu makoperative no mu yandi masosiyete green Party nitorwa ntibazajya basorera imishinga yabo batarakora byibura imyaka itatu kuko mbere yayo baba batarisuganya iyo ubasoresheje uba ubasubije inyuma ntuba ubafashije gutera imbere”

Yunzemo ati “Nimutugirira icyizere mukadutora tukajya mu nteko ishinga amategeko ntimuzicuza, bizaba bimeze nko kwigirayo kuko nta myanzuro tuzajya dufata tutabanje kuganira n’abaturage ngo tumenye icyo bakeneye tubone gutora itegeko ariko ribereye abaturage kuko bazaba babigizemo uruhari”

Kuri iki kibazo cy’ifungwa ry’agateganyo, Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru witiriwe Nelson Mandela, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yavuze ko hari igisubizo cyamaze kuboneka mu gukemura ikibazo cy’imfungwa zifungwa by’agateganyo.

Evode yagize ati, “Iminsi 30 y’agateganyo abantu bafungwa, iki kibazo cyashakiwe umuti, itegeko ryo gukoresha ikoranabuhanga ku buryo wakambika akantu umuntu ukurikiranyweho icyaha runaka, yagera ku mupaka agiye gusohoka igihugu tukabimenya.”

Dr.Frank yagarutse kandi ku mbogamizi abanyeshuri bahura nazo zituma badatsinda mu ishuri avuga ko nibagera mu nteko bazabavuganira mu kiruhuko cya saa yine (10h00) bakajya bagira icyo bashyira mu nda kuko ngo iyo umwana ashonje ntabwo wamwigisha ngo afate.

Ishyaka Green Party ni ubwa mbere ryitabiriye amatora y’abadepite gusa umwaka ushize batanze umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu. Iri shyaka ryatanze abakandida 32 mu matora y’abadepite ateganyijwe kuwa 02 ku baba mu mahanga no kuwa 03 Kanama ku banyarwanda bose bari mu gihugu.