Print

Mugabo Vianney umaze amezi 3 asezeye mu buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali yasimbujwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 August 2018 Yasuwe: 2680

Tariki 23 Gicurasi nibwo Mugabo Vianney wari Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa rusange mu mujyi wa Kigali yasabye gusezera maze tariki 24 Gicurasi 2018 Umujyi wa Kigali wemera ubusabe bwe.

Niyongabo wasimbuye Mugabo yarahiriye imirimo mishya kuri uyu wa 29 Kanama yizeza Abanyakigali ko azakorana umurava imirimo mishya ntahemukire Repubulika y’ u Rwanda.

Mugabo Vianney wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu mujyi wa Kigali ari n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ agateganyo yasezeye kuri iyi mirimo.

Mugabo yasezeye imirimo yari ashinzwe mu mujyi mu gihe kimwe na Pascal Nyamulinda wari Umuyobozi w’ Umugi wa Kigali. Nyamulinda yasimbuwe na Rwakazina Chantal nyuma y’ ukwezi kumwe yeguye.

Undi muyobozi mu baheruka kuva ku mirimo yari ashinzwe mu buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali ni Eng. Didier Sagashyawari umunyamabanga nshingwa bikorwa wirukanywe mu mpera z’ umwaka ushize wa 2017 ari nawe wari warasimbuwe na Mugabo Vianney mu buryo bw’ agateganyo.

Eng. Mutuyimana Marie Claude Alphonse niwe munyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umujyi wa Kigali wasimbuye Eng. Didier Sagashya.


Comments

citoyen 30 August 2018

Ubwo hari igituma ntawe uhamara kabiri. Icyo nicyo abanyamakuru b’umwuga mwari mukwiye gushaka!!


Isaïe 29 August 2018

Ni Niyomugabo cyangwa ni Niyongabo murebe neza mukosore amazing.