Print

Dore ibitangaza 7 utari uzi bitazibagirana mu mateka y’isi harimo n’ubusitani bw’i Babiloni butendetse[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 August 2018 Yasuwe: 5221

Bimwe muri ibyo ni :

1. IMVA Z’ ABAMI BO MU MISIRI

Mu mwaka wa 2008, abanyamateka bemeje ko mu Misiri pyramids zose zaba zarahubatswe ari 118. Kugeza ubu zimwe zagiye zangirika ariko izigihari ziherereye ahitwa I Giza (Great pyramids) zikaba zisurwa na ba mukerarugendo bavuye impande n’impande. Izi mva zubatswe mur myaka 2560 mbere y’ivuka rya Yesu.

2. UBUSITANI BW’ I BABULONI (Hanging gardens of Babylon)

Ubu busitani bw’agatangaza bwari buherereye muri Iraq Yubu bwari bwubakanywe ubuhanga buhanitse kuko ibiti,ibyatsi birandaranda hasi iyo wabyitegeraga ukiri kure byagaragaraga nk’umusozi w’icyatsi wubakishijwe amatafari. Bivugwa ko Umwami Nebukadinezari ari we waba yarabwubatse akanahashyingirirwa. Ku bazi Umunara w’ I Babeli uvugwikomeye Bibiliya, ni aha wari uherereye.

3. IKIBUMBANO CYITIRIWE RHODES (Clossus of Rhodes)

Iki ni ikibumbano cy’ ikigirwamana cy’ Abagiriki cyari gihagarariye izuba, cyari cyubatse mu mugi wa Rhodes mu kirwa cy’ Abagiriki mu myaka 280 mbere y’ivuka rya Yesu. Iki kibumbano cyubatswe ubwo Abagiriki bari bamaze gutsinda Antigonus wa 1: Umutingito niwo wagikuye ku isi.

4. URUSENGEO RWA ARTEMIS

Abantu benshi ntibabizi ariko uru rusengero nanone barwitaga “Temple of Diana”, Abagiriki bari bararuhaye ikigirwamanakazi cyitwaga Artemis. Rwari ruherereye muri Ephesus ubu akaba ari muri Turikiya. Mu kinyejana cya 7 uru rusengero rwasenywe n’umwuzure.

5. IMVA YA MAUSOLUS (Mausoleum at Halicarnassus)

Iyi mva yari ifite uburebure bwa metero 45 ikaba yari ihagarariye ku nkingi 4 z’ibitabashwa. Ubwo uyu Mausolus yari akiri ku butegetsi, we ubwe yategetse ko hubakwa imva azashyingurwamo we n’umugore we: ibi byatumye ijambo mausoleum rikoreshwa mu kugaragaza imva yubatswe hejuru y’ubutaka.

6. AGASONGERO KITIRIWE ALEXANDRIA

Mu binyejana byinshi iyi nyubako y’ Abanyamisiri yabaye inyubako ndende yubatswe n’umuntu ku isi. Yari yubatswe hafi y’inyanja kandi ifite itara ku gasongero; iri tara ryaburiraga amato ngo yabaga agiye kugonga ibibuye byo mu mazi. Aka gasongero kaje gusenywa n’imitingito 3 ikomeye.

7. IKIBUMBANO CYITIRIWE ZEUS

Iki igishushanyo cy’ ikigirwamana cyari cyubatse I Olympia,cyari kicaye gifite uburebure bwa metero 13. Cyubatswe n’umushushanyi w’ Uumugiriki witwaga Phidias ahagana muri 435 mbere y’ivuka rya Yesu. Iki gishushanyo gisigariye ku biceri by’Abagiriki nyuma yo gutwiirwa I Constantinopole.

Ntiwibaze impamvu ibi bitangaza bitabaye undi mubare wose uretse karindwi kuko uyu mubare wagaragazaga ubwuzure mu isi ya kera kandi wagaragazaga imibumbe 7 yonyine yari izwi icyo gihe.


Comments

MAZINA 30 August 2018

Nubwo byitwa IBITANGAZA (Marvels),ntabwo aribyo.Ni ibintu bikomeye byakozwe n’abantu.YESU we yakoze Ibitangaza bikomeye kurusha abandi.Yazuye abantu benshi,akiza abamugaye n’abahumye benshi cyane.Byerekana ko ariwe wenyine uzahindura isi Paradizo,ubwo SE azamuha kuyitegeka ikaba igihugu kimwe (Ibyahishuwe 11:15),amaze gukuraho abategetsi bose bo mu isi (Daniel 2:44).Azakuraho indwara zose,ubusaza,urupfu,etc...(Ibyahishuwe 21:4).Niba dushaka kuzaba muli Paradizo,yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Ikindi gikomeye azakora ku Munsi w’Imperuka,azazura abantu bose bapfuye bumvira imana (Yohana 6:40).