Print

Tariki 3 Nzeli 2018 abanyeshuri ba Primaire na Secondaire ntabwo baziga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 August 2018 Yasuwe: 2525

MINEDUC yandikiye abayobozi b’ uturere twose ibasaba kumenyesha abo bireba bose ko tariki 3 Nzeli 2018 ubwo mu Rwanda hazaba harimo kuba igikorwa cy’ amatora rusange y’ abadepite abanyeshuri biga muri Primaire na Secondaire bataziga.

Impamvu y’ iyi konje ni uko amwe mu mashuri azaba arimo gukoreshwa nk’ ibiro by’ itora , indi mpamvu ni uko bamwe mu bayobozi b’ ibigo by’ amashuri n’ abarimu bazaba ari abakorerabushake mu gikorwa cy’ amatora.

Amatora y’ abadepite ateganyijwe tariki 2 Nzeli ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga uwo munsi kandi hazaba n’ amatora y’ abadepite bazahagararira abafite ubumuga.

Tariki 3 Nzeli hazaba amatora rusange ari nabwo abanyeshuri bataziga. Tariki 4 Nzeli hazaba amatora y’ abadepite b’ abagore bazaba bagize 30% by’ inteko nk’ uko biteganywa n’ itego nshinga.