Print

Rayon Sports ikoze amateka yo kwerekeza muri ¼ cya CAF Confederations Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 August 2018 Yasuwe: 4912

Rayon Sports itari ifite abakinnyi benshi babanza mu kibuga kubera ibihano bahawe na Caf, ikoze ku mutima abanyarwanda bose kubera intsinzi ikomeye kurusha izindi ibonye mu mateka yayo yo kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’Irangiza mu mikino ya CAF Confederations Cup itsinze Young Africans igitego 1-0 cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 18 w’umukino.

Rayon Sports ikoze ku mitima y’abakunzi bayo

Rayon Sports yatangiye umukino iri hejuru ndetse igenda ihusha uburyo bukomeye aho ku munota wa 13 w’umukino Bimenyimana Bonfils Caleb yahushije igitego nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Manishimwe Djabel awutera n’umutwe ujya hanze.

Ntibyatinze kuko Rayon Sports yabonanaga cyane mu kibuga cyari cyuzuyemo amazi kubera imvune yaguye I Nyamirambo,yafunguraga amazamu ku munota wa 18 w’umukino ubwo Kevin Yondani yananirwaga gufunga umupira Caleb akawumutwara agasigarana n’umunyezamu Kakolanya amutsinda igitego cyiza cyane.

Nyuma y’iki gitego amakipe yombi yagerageje gukinira hagati ndetse igihunga cyo gushaka ibitego kirashira kuri Rayon Sports yari ikeneye kubona igitego hakiri kare,byatumye igice cya mbere kirangira Gikundiro iyoboye umukino.

Rayon Sports yagerageje kwihagararaho n’abakinnyi bayo bake mu gice cya kabiri birangira Young itishyuye iki gitego nubwo yabonye uburyo bukomeye mu minota ya nyuma kuri Coup Franc ,umunyezamu Bashunga akabyitwaramo neza.

Umutoza Robertinho yari amaze iminsi 9 ategura abakinnyi bari biganjemo abadasanzwe bakina barimo umunya Ghana Kuka Donkor Prosper wigaragaje muri uyu mukino,none birangiye abashije gufasha Rayon Sports kuzamuka mu itsinda D ari iya kabiri n’amanota 9,inyuma ya USM Alger yarangije iriyoboye n’amanota 11 cyane ko yatsinze Gor Mahia ibitego 2-1.

Ibitego bya USM Alger byatsinzwe na Ibarra ndetse na Sayoud mu gihe Gor Mahia yatsindiwe n’umunyarwanda Tuyisenge Jacques aho muri uyu mukino USM yahushije penaliti.

Abakinni babanje mu Kibuga ku makipe yombi:
Rayon Sports:
Bashunga Abouba, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabby, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdul, Caleb Bimenyimana, Mugisha Francois, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Donkor Prosper na Nyandwi Saddam.

Abasimbura: Mugisha Gilbwert, Innocent Twagirayezu, Yassin Mugume, Irambona Eric, Nova Bayama.

Yanga Africans: Benno Kakolanya, Gadiel Micael, Pius Buswita, Kevin Yondani (c), Haji Shaibu, Heritier Makambo, Ibrahim Hajibu, Matheo Simon, Deus Kaseke, Andrew Chikupe, Daudi Loth.

Uko amakipe arangije akurikirana mu itsinda D:

1.USM Alger (11 pts)
2.Rayon Sports (9 pts)
3. Gor Mahia FC (8 pts)
4. Young Africans (4 pts)