Print

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yashyize amafoto hanze ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2018 Yasuwe: 4460

Georgina Rodriguez usanzwe ari umunyamideli ukomeye,yatumye benshi bemeza ko Cristiano Ronaldo yatomboye umukobwa w’uburanga kubera aya mafoto ari gucaracara hirya no hino.

Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bafitanye umwana umwe

Uyu mukobwa w’imyaka 24 wabyaranye na Cristiano umwana w’umukobwa Alana Martina,ari mu bakunzi b’abakinnyi bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe ahanini n’imyitwarire ya Cristiano Ronaldo.

Ibinyamakuru byakomeje kwerekana uyu mukobwa yambaye impeta aho benshi bemeza ko mu minsi iri imbere ashobora kuzashyingiranwa na Cristiano Ronaldo ukomeje gushaka uko yakwigarurira imitima y’abafana ba Juventus.

Georgina Rodriguez abana na Cristiano Ronaldo n’umuryango we wose mu mujyi wa Turin aho bivugwa ko inzu babamo bayikodesha ibihumbi 35 by’amapawundi ku munsi.