Print

Zlatan Ibrahimovic yakubise urushyi umukinnyi bari bahanganye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2018 Yasuwe: 2572

Zlatan Ibrahimovic w’imyaka 36 yafashwe amashusho ashyize ikiganza mu maso ya Lee Nguyen aho byakurikiwe n’amagambo uyu mukinnyi yashyize kuri Twitter ashinja Zlatan kumukubita.

Zlatan yagaragaye ari gukora mu maso umukinnyi Nguyen

Yagize ati “Ntabwo nzi neza amategeko ya MLS,ubanza gukubita umukinnyi mugenzi wawe byemewe.Tugiye kujya dukubita inshyi abakinnyi duhanganye.”

Ibra yakubise uyu mukinnyi mu mukino w’abakeba wahuje aya makipe yombi yo mu mujyi wa Los Angeles (LA),urangira ari igitego 1-1 ku mpande zombi aho Los Angeles Galaxy yatsindiwe na Zlatan Ibrahimovic utahawe ikarita itukura kubera ko umusifuzi atabibonye.

Zlatan Ibrahimovic ari mu mazi abira kuko abashinzwe shampiyona ya MLS bagiye kumufatira ibihano bikarishye cyane ko aherutse guhabwa ikarita irukura kubera gukubita umukinnyi witwa Michael Petrasso wa Montreal Impact.