Print

Abashakashatsi bavumbuye ubuvumo Yesu yahinduriyemo amazi divayi I Kana [Amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2018 Yasuwe: 3424

Nkuko byatangajwe n’aba bashakashatsi mu byavumbuwe mu matongo bo muri isirayeli,iki gitangaza cyabereye mu gace kitwa Kafr Kanna mu majyaruguru ya Isirayeli gusa mu bihe bya kera bahitaga I Kana.

Nkuko byanditswe mu ivanjiri ya Yohana,yesu yari mu batumirwa bari batumiwe mu bukwe ahageze inzoga ziba nke nibwo yategetse abantu kuzuza intango amazi arangije ayahindura divayi.

Ubuvumo bwitwa Khirbet Qana bwagiye bukekwaho kenshi ko aribwo Kana ivugwa muri Bibiliya ariyo mpamvu aba bashakashatsi batangaje ko ariyo mazi Yezu yarimo ubwo yahinduraga aya mazi divayi.

Dr Tom McCollough uhagarariye iri tsinda ry’aba bashakashatsi yavuze ko nubwo bemeza ko ubu buvumo ari amazu yezu yahinduriyemo amazi divayi,gusa hari ibindi bice bakeka ko ariho Kana ivugwa muri Bibiliya Yesu yahinduriyemo divayi.

Yagize ati “Ntabwo turabona ibimenyetso bihagije byatuma twemeza ko aha ariho I Kana.Twavumbuye ubuvumo burimo ibikoresho abakiristo ba kera bakoreshaga ndetse n’ibyakorehswaga n’abakiristo bazaga gusura aka gace ka Kana Yezu yakoreyemo igitangaza.”



Comments

jean baptiste 30 August 2018

Yezu kristo ahindura amazi divayi ntabwo yarali mubuvumo kuko ntaho bibiliya ibitubwira yarali mubukwe Kandi ntabukwe bwaberaga mubuvumo