Print

Nyamagabe: Gitifu w’umurenge yanze kuvugisha itangazamakuru yurira imodoka arigendera [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 August 2018 Yasuwe: 9022

Byabereye mu isanteri y’ ubucuruzi ya Gasarenda yo mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 30 Kanama 2018.

Abanyamakuru begereye uyu muyobozi bamubwira ko bakeneye kumuvugisha arababwira ati “Reka mbanze mvugane n’ uyu muntu ndaje. Uwo yavugaga nawe ni umugore bari kumwe banajyanye mu modoka.

Gitifu Mwibonere yahise ajyana n’uwo mugore bari kumwe binjira mu modoka yo mu bwoko bwa prado batsa imodoka barigendera.

Abanyamakuru bagira ngo bamubaze ku kibazo cy’umwanda ugaragara ku baturage no maresitora yo mu isanteri ya Gasarenda.

Umunyamakuru yabajije abaturage niba abayobozi bajya babakangurira isuku umwe mu baturage ati “ Umwana wawe kugira ngo akarabe wowe mubyeyi ubigiramo uruhare, iyo agiye mu buriri adakarabye uba wumva utabifitemo uruhare?”

Umwe mu bagore bo muri uyu murenge yabwiye itangazamakuru ko ubukene buri mu mpamvu zituma bamwe mu baturage bagaragarwaho umwanda.

Yagize ati “Hari abagira umwanda kubera ubukene babuze isabune yo gufura ariko hari n’ ababikorera agashungo”

Muri imwe mu maresitora umunyamakuru w’UMURYANGO yagezemo akagera ahategurirwa amafunguro yasanze hategeretse ibibase 3 binini birimo amazi yanduye avanze n’ ibishishwa by’ ibitoki n’ ibirayi n’ ibisigazwa by’amafunguro.

Uyu mugore asanga kugira iki kibazo cy’ umwanda kugira ngo gikemuke ari uko abayobozi bajya bahana umuturage ufite umwanda.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonavanture yemereye itangazamakuru ko nawe abizi ko iyo santeri ya Gasarenda irimo umwanda.

Yagize ati “Nanjye mperutse kukibaganiriza turi my nteko n’ abaturage, icyo kibazo cy’ umwanda nanjye ndakizi… umuturage yakabaye abibona ko yambaye imyenda idafuze cyangwa ko atakarabye, ntabwo akwiye gutegereza umuyobozi wo kumwuhagira . Abo bayobozi bo hasi ntabwo umuntu abashima kuba ntacyo babikoraho kuko bafite inshingano yo kubagira inama ariko nta nubwo umuntu yashima abo baturage”.

Ku kibazo cya Gitifu Mwibonere wanze kuvugisha itangazamakuru, Meya Uwamahoro Bonavanture yavuze ko atari ubwa mbere abikoze ariko ngo agiye kubikurikirana bamufatire ibihano.


Mwibonere iyi niyo mudoka yagiyemo ahunga abanyamakuru



Aya ni amasafuriya y’ imwe muri resitora zo mu gasanteri ka Gasarenda


Uyu mwana yari arimo koza amasahane abakiriya ba resitora bariraho


ubu ni ubwiherero bw’ umwe mu baturage batuye hafi y’ isanteri ya Gasarenda


Aha niho bamwe mu batuye isanteri ya Gasarenda bamena imyanda


Comments

31 August 2018

Birakabi jekabis ??


citoyen 31 August 2018

Ariko kuki abanyamakuru mwumva buri wese yareka ibyo arimo akabaha umwanya kabone n’ubwo nta gahunda mwari mufitanye? Uyu muco mubi wo kwikoma no guharabika abantu muzawureke kabisa. Aba ba gitifu baritanga ahubwo ibibazo ni byinshi n’imyumvire yacu abaturage iracyagoye. Umuntu azanga koga atabuze amazi ngo gitifu arihe ngo yisobanure? Kuki utabajije abo baturage impamvu batita ku isuku?