Print

Impunzi ziri mu Rwanda aho guhabwa indangamuntu zirimo guhabwa indampunzi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 August 2018 Yasuwe: 1314

Ni igikorwa cyafunguriwe mu karere ka Kicukiro aho impunzi zose zo mu Rwanda zigiye guhabwa amakarita aziranga bise “Indangampunzi” azajya afasha leta y’u Rwanda kumenya umubare w’impunzi yakiriye bityo bikayifasha kuzigezaho serivisi za ngombwa.
Uhagarariye impunzi zituye mu mujyi wa Kigali Patrice Ntadohoka avuga ko izi ndangampunzi zije ari igisubizo kuri bo ngo dore ko hari byinshi btahabwaga bitewe no kutagira iyo karita.

Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza Jeanne d’Arc De bonheur avuga ko aya makarita ndangampunzi azafasha impunzi kugira uburenganzira busesuye kuri byinshi zakumirwagaho nko kubona akazi,gufunguza amakonti muri banki n’ibindi.

Ahmed Baba Fall uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kumpunzi mu Rwanda.avuga ko aya makarita ndangampunzi azafasha guteza imbere imibereho myiza y’impunzi binyuze muri service zizajya zibona zitari zisanzwe zibona.

Guha impunzi zituye mu Rwanda amakarita ndangampunzi biri mumihigo u Rwanda rwahigiye mu nama y’abayobozi kubijyanye n’impunzi yabereye I New York mu 2016 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo gutanga ayo makarita impunzi zigera ku 2.761 zituye mu mujyi wa Kigali ni zo zayabonye ,iki gikorwa kikaba kizakomereza no mu bindi bice by’igihugu.