Print

Juventus ishobora gutakaza umwe mu bakinnyi bayo bakomeye akerekeza muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 August 2018 Yasuwe: 3040

Paulo Dybala wayoboye ubustirizi bwa Juventus umwaka ushize afatanyije na Gonzalo Huguain arimo arerekezwa muri Espagne n’ibinyamakuru bikomeye byo muri Argentina,biri kwemeza ko Florentino Perez yamubonyemo umusimbura mwiza wa Ronaldo uherutse kwerekeza muri Juventus.

Paulo Dybala ashobora kurara yerekeje muri Real Madrid

Paulo Dybala w’imyaka 24 ufatwa nk’umusimbura wa Lionel Messi muri Argentina, ngo ashobora kuba yerekeje muri Espagne gukora ikizamini cy’ubuzima ndetse biravugwa ko mu masaha make ari imbere aratangazwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid mbere y’uko isoko rifunga saa sita.

Real Madrid ntiyigaragaje mu isoko ryo muri iyi mpeshyi kuko yaguze abakinnyi 3 gusa barimo myugariro Odriazola,umunyezamu Thibaut Courtois na rutahizamu Mariano Diaz bagaruye bamukuye muri Lyon.

Dybala na Huguain bafashije Juventus umwaka ushize bashobora kuyivamo bombi

Ikinyamakuru Ole cyo muri Argentina ku munsi w’ejo cyanditse ko Paulo Dybala atumvikana n’umutoza wa Juventus Massimiliano Allegri ariyo mpamvu yifuza gusohoka muri Bianconeri mbere y’uko isoko rifungwa aho bivugwa ko Real Madrid iramutangaho akayabo ka miliyoni 160 z’amapawundi.