Print

Justin Beiber n’umukunzi we binjiye mu rusengero bwa mbere abakirisitu barikanga

Yanditwe na: Muhire Jason 31 August 2018 Yasuwe: 2906

Mu cyumweru gishize nibwo aba bombi bagaragaye berekeza mu rusengero maze batungura benshi bavuga ko baje gusura Pasiteri w’urusengero rwa Hillsong, Carl Lentz ibintu bitamenyerewe kuko ubusanzwe Bieber aba ari wenyine.

Ababikurikiranira hafi bahamya ko urukundo rw’aba bombi rushize imbere ijambo ry’Imana.

Justin Bieber n’umukunzi we bamaze igihe gisaga amezi abiri batangaje ku mugaragaro ko bakundana nyuma yo kumenyanira muri Bahamas aho bahuriye.

Inkuru dukesha TMZ ivuga ko aba bombi bari mu myiteguro y’ubukwe kandi ko urukundo rwabo rushyushye.

Uwahoze ari umukunzi wa Justin Bieber, Selena Gomez we yavuze ko asanga uru rukundo ari agahararo kuko ngo bitumvikana uburyo aba bagiye gukora ubukwe bamaze igihe gito bamenyanye.

Justin Bieber w’imyaka 24 ari mu rukundo n’umunyamiderikazi Hailey Baldwin w’imyaka 21, bakaba barahuriye i Bahamas ubwo yari(Bieber) ari mu kiruhuko.