Print

Umugabo yakangishije abagore kubateza ikiyoka kinini yari atunze abasambanya ku ngufu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 August 2018 Yasuwe: 4867

Uyu mugambo yakoresheje iki kiyoka akora amahano,kuko polisi yamutaye muri yombi amaze gusambanya ku ngufu abagore bagera kuri bane bose.

Urukiko rukuru rwa Glasgow rwabwiwe n’ubushinjacyaha ko uyu mugabo yazanaga iki kiyoka kinini yari atunze imbere y’aba bagore yarangiza akabategeka ko bakorana imibonano mpuzabitsina,uwangaga yamukangishaga iki kiyoka agashya ubwoba.

John Dickson yashinjwe n’umwe mu bagore ko yamusambanyije inshuro 1000 mu myaka 5 aho yamukangishaga iki kiyoka nawe akagira ubwoba akemera ko baryamana.

Guhera mu mwaka w’ibihumbi 2000 kugeza 2017, John Dickson yasambanyije abagore bane bose ababwira ko nibibeshya bakamwangira azabateza iki kiyoka yari atunze kikabarya.

John Dickson yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusambanya aba bagore bane yitwaje iki kiyoka kinini yari atunze.


Comments

Mazina 1 September 2018

Sex izarikora.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bazi ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abagalatiya 6:8.