Print

Agasembuye katumye Diego Maradonna akorera amahano imbere y’abafana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 August 2018 Yasuwe: 4112

Uyu mugabo w’imyaka 57 uzwiho kugira ikinyabupfura gike,yagaragaje imyitwarire itari myiza imbere y’abafana ba Dinamo Brest, ubwo yasindaga akurira hejuru y’imodoka agatangira kuririmba ariko agerageza gukuramo umupira yari yambaye hejuru.

Maradonna wahawe amasezerano y’imyaka 3 yo gufasha iyi kipe kwitwara neza,yatunguye benshi kubera iyi myitwarire ye idahwitse,ndetse amashusho ye yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yarangizaga kuririmbana n’abafana,Maradonna yasomye bamwe muri bo bagwa mu kantu ndetse basigara bibaza iyi myitwarire y’uyu muyobozi wabo mushya.

Nyuma yo gukwirakwira kw’aya mashusho ya Maradonna yasinze,benshi ku mbuga nkoranyambaga bamunenze ndetse bamutuka ibitutsi byinshi kubera iyi myitwarire.